Element ngo afite byinshi byo gukorera i Kigali nta mugambi afite wo kuguma muri Amerika, ibi akaba yabivugiye kuri Jalas official Tv, aho bagirana ikiganiro arangije ikgitaramo yakoreye muri Rwanda convention USA 2025.
Mu kiganiro na Jalas, uwo muhanzi akaba kandi n'umu Producer w'indirimbo yavuze ko we yabashije gukora icyari cyamujanye muri Amerika, nkuko byari byanditse aho yabashije kuboneka avuga ko azaba ari muri Rwanda Convention USA 2025.
Ibi akaba abishikirije nyuma yaho habonetse itangazo rya Afro hub Music And Afrique events ryari ryateguye Hobe Night meet and Greet muri Dallas, ko abaririmvyi The Ben, Element na Kevin Kadde batabashije kuboneka, none bisegura ku babashije gushika muri icyo gitaramo cyabanjirije ibikorwa bya Rwanda convention USA 2025.
Element yanamenyesheje ko atazi abanditse iryo tangazo, ariko kandi ko atigeze abwirwa ko azakora iki giteramo cya Hobe Night meet and Greet, kandi ngo iyo abibwirwa mbere yari kuba yabyiteguriye.
Yagize ati: " Mfite ibikorwa byinshi byo gukora i Kigali bitanyemerera kuguma hano. Njye naje hano nje gukora Rwanda Convention, sinaje nje gukora ibindi( Hobe Night meet and Greet). Iyo mba communicated no kubikora nari kubikora, but... "
Yongeyeho ko we icyo yarahejeje gukora, ngo aricyo cyari cyamujanye, atari ibyo bindi biteramo byateguwe atagishijwe inama.
Commentaires
Enregistrer un commentaire